Ibintu 7 bikomeye byo kwitaho igihe ushaka gukodesha inzu muri iki gihe ubukungu buhagaze nabi.

1a8f1153 da0f 4bfb 9e20 05fb7018094e
Views: 174

Mubyukuri, reka twinjire cyane muri buri ngingo turebere hamwe icyo wakorakugirango no mubihe bizaza uzahagarare wemye, cyane ko ibintu bigenda bikomera kurusha uko byakoroha.

  1. Gutegura bije (Bugdeting)

Muri iki gihe ubukungu bw’ifaranga buhindagurika buri munota bishobora gushyira ingorane ku mitegurire yawe, bityo bikaba ngombwa gusuzuma neza ubukungu bwawe uko bumeze. Ntutekereze gusa kubyo winjiza ahubwo nanone ibishobora kwiyongera cyanga guhindagurika. Nibyiza ko mugihe uteganya ahazaza wibuka ko inzu ubayemo itazahora ikodeshwa amafaranga amwe, ugateganya hakiri kare kubera ko ubukode bushobora kuba bwinshi kubera ifaranga ryahindutse ryataye agaciro.

2. Ubushakashatsi ku Isoko ry’amazu

Mu gihe cyo guta agaciro kw’ifaranga, ibiciro by’ubukode bishobora guhinduka cyane mu karere kamwe ugereranyije n’akandi. Fata umwanya wo gukora ubushakashatsi mu bice bitandukanye uturiye, hafi yaho ukorera, aho inshuti yawe ituye n’ ahandi, kugirango ubone ikigereranyo hagati y’ubushobozi bwawe hamwe n’ibihe urimo. imbuga zo kuri murandasi (websites) zicururizwaho amazu zimaze kuboneka mu Rwanda ari nyinshi, ibyiciro byaho, abakomisiyoneri b’umwuga, ni uburyo bworoshye bushobora gutanga ubumenyi bw’ingenzi ku biciro by’ubukode.

3. Ubuhanga bwo guciririkanya

Guciririkanya ku ubukode ni ubuhanga bushobora kugufasha kubika amafaranga atari make, cyane cyane mugihe nkicyi. Witegure kwerekana ubushakashatsi bwawe ku biciro by’isoko n’ingaruka zishobora guterwa nuko ibihe bimeze ariko udapfobeje inzu y’abandi kugirango bakugabanyirize. Baza mu kinyabupfura niba nyir’inzu bishoboka kuba yagabanya amafaranga y’ ubukode kubera impamvu runaka, kandi ushimangire ko wiyemeje kuba umukode wizewe. Ntutinye kuvuga uko ubyumva.

4. Amasezerano y’ubukode

Amasezerano y’ubukode agaragaza ingingo zubukode bwawe, harimo ingingo zo kuzamura amafaranga y’ubukode. Izi ngingo zerekana uburyo ubukode bwiyongera buzabarwa kandi bugashyirwa mubikorwa mugihe runaka. Mugihe cy’ifaranga ririguta agaciro, gusobanukirwa no kuganira kubijyanye no kuzamura ubukode biba ingenzi kugirango wirinde izamuka ry’ubukode bukabije rishobora kugangamira ibindi bikorwa utegura gukora mugihe kizaza.

5. Ibikorwa hamwe nigiciro cyinyongera

Mu gihe ifaranga rikomeza guta agaciro rishobora kuganisha ku kwiyongera kw’ amafaranga menshi agenda ku bintu-nkenerwa byo murugo. Mugihe muganira na nyir’inzu kubijyanye n’ubukode, baza ikibazo kijyanye n’ ibintu-nkenerwa, ninde ufite inshingano zo kwishyura amafaranga y’ inyongera. Kumvikana kuri ibi bintu bigufasha gutegura neza ibihe biri imbere.

6. Imiterere y’ inzu

Kugenzura neza inzu ni ngombwa buri gihe mbere yo gusinya ubukode, ariko biba bikomeye cyane mugihe cyo guta agaciro kw’ ifaranga. Kora urutonde rurambuye rwimiterere y’inzu kandi wandike ibibazo byose bisanzwe kuri iyo nzu, mubyumvikaneho wowe na nyir’ inzu mubishyireho umukono. Iyi nyandiko ishobora gukumira amakimbirane na nyirinzu mugihe uhisemo kwimuka.

7. Amasezerano y’igihe kirekire

Mugihe guta agaciro kw’ ifaranga ari ikintu cy’ubukungu by’ igihe gito, ingaruka zacyo zirashobora kugira ingaruka ku mafaranga yawe mumyaka myinshi ikurikira. Niba bishoboka, Haranira gukodesha nzu ku masezerano y’ igihe kirekire (umwaka umwe, ibiri kuzamura) cyo gukodesha kugirango uhorane igiciro cy’ubukode kidahinduka, biguha na guhora udangayitse kurwanya izamuka ry’ubukode buterwa n’izamuka ry’ifaranga.

Hari imbuga zo kuri murandasi (websites) nyinshi washakiraho amazu yo gukodesha ariko reka nkuratire inzu.rw. Inzu.rw ni urubuga rw’ ingenzi rwa interineti rwagenewe koroshya inzira yo gushakisha inzu zigurishwa n’ izikodeshwa mu Rwanda, aha bitandukanye nizindi waba warigeze kubona.

Kanda hano inzu zo guturamo n’umuryango wawe, cga ibibanza cga se ujye no mirenge urebe inzu zihari. uramutse ushaka kwamamaza inzu yawe nabyo biroroshye fungura konti hano, ufotore inzu yawe ahasigaye ibindi ni iminota 5 gusa inzu yawe abakiriya baratangira ku yisura, bana kwihamagarire ntawundi muntu ubijemo hagati cga uduhamagare kuri +250785726545 tugufashe.

Mu gusoza, gukodesha inzu mu Rwanda mugihe cyifaranga risaba gutekereza neza kubintu bitandukanye. Gukoresha ibikoresho na serivisi bya inzu.rw birashobora kugufasha gukemura ibibazo neza, bigatuma inzira yo gushakisha, gukodesha, no gucunga umutungo urushaho gukorerwa mu mucyo kandi buri ruhande yaba ugura, ugurisha, ukodesha bose basigara banyuzwe.

Ushaka kumenya byimbitse kuri ibikorwa zacu, ushobora gukanda hano ukajya ahakurikira:

Niba wumva ushyigikiye ibikorwa byacu waduha email yanyu tukabagezaho n’andi makuru arenzeho.

Compare listings

Compare
en_USEnglish