Amabanga 7 umukomisiyoneri atazigera akubwira

Untitled design 1
Views: 1,046

Mugihe abakomisiyoneri benshi bagengwa n’amahame, indangagaciro n’amategeko abasaba gutanga amakuru y’inyangamugayo kandi y’umucyo ku baguzi, hashobora kubaho ibintu bimwe na bimwe badashaka guhishura cyangwa ntibashobore guhita babitangaza. Ni ngombwa kwibuka ko ibyo bikorwa bitari ibya buri mukomisiyoneri wese, bamwe bakorana ubunyangamugayo. Ariko, hano hari ibintu 7 bishobora kuba bimwe mu byukuri badashobora guhishurira abaguzi:

1. Inenge y’umutungo ugurishwa

Bamwe mubakomisiyoneri bashobora gupfobya cyangwa guhisha amakuru kubyerekeye inenge zikomeye cyangwa ibibazo bijyanye n’umutungo. Ibi bishobora kubamo inenge yuburyo inzu yubatse, kwangirika kw’ imiyoboro y’ amazi (amatiyo), ibikoresho byubatse inzu, ubukonje mu nkuta (humidite), cyangwa izindi nenge zihishe. Abaguzi bagomba guhora bakora igenzura ryimbitse kandi bagatekereza gushaka abagenzuzi bigenga kugirango bakemure ibibazo byose.

2. Ibibazo by’abaturanyi cyangwa by’aho inzu iherereye (karitsiye)

Abakomisiyoneri ntibashobora kuguha amakuru yose kubibazo bishobora kuba biri muri karitsiye, nk’ ibyaha bihakorerwa nk’ ubujura, abaturanyi basakuza, cyangwa imishinga y’ubwubatsi iri hafi gutangira. Abaguzi bagomba gukora ubushakashatsi bwabo kandi bagasura ibiro by’ inzego z’ibanze bagasobanurirwa byimazeyo imiterere y’aho hantu, cyangwa ugasura abantu bahegereye bashobora kuguha amakuru.

3. Guhanika ibiciro

Abakomisiyoneri ntibashobora kugira inama abaguzi niba umutungo uhenze cyane cyangwa niba bishobora kuba ari amahitamo mabi. Bashobora kugira inyungu zabo bwite, bishobora guhendesha abaguzi. Abaguzi bagomba gukora isesengura ryabo bwite kugirango barebe ko bishyura ibicuruzwa ku giciro cyiza.

4. Impamvu iteye igurishwa ry’uwo mutungo

komisiyoneri ntabashobora kukubwira impamvu ugurisha ashaka kugurisha umutungo we, kuko bishobora kugira uruhare mu kugena agaciro. Urugero, niba umugurisha abitewe no gutandukana n’uwo bashakanye cyangwa akeneye amafaranga byihutirwa, cyangwa banki imusaba kwishyura ideni runaka, ibyo byose bamusunikira guciririkanya ariko ntiyabikubwira kugiranyo utamunyuzamo akajisho ugahita umumanuza ku biciro. Abaguzi ba bahanga bashobora rimwe na rimwe guhishura aya makuru binyuze mubushakashatsi bwabo bwite cyangwa kubaza ibibazo bitaziguye kandi byinshi.

5. Iterambere ryo muri ako gace

Komisiyoneri ntabashobora kukumenyesha kubijyanye nibishobora kubaho ejo hazaza cyangwa impinduka z’ibikorwaremezo bishobora kugira ingaruka kumutungo ugiye kugurwa cyangwa ubuzima bwabatuye ako gace. N’ibyingenzi ku baguzi kubaza ibyateganijwe gukorwa cyangwa kuvugana n’inzego zishinzwe igenamigambi muri ako gace

6. Komisiyo ateganya gufata

Abakomisiyoneri bahembwa komisiyo ishingiye ku giciro cyo kugurisha umutungo. Rimwe na rimwe, hashobora kubaho izindi nyungu cyangwa ibihembo bitangwa nabagurisha kugira ngo bazane abaguzi vuba cyangwa ku biciro runaka. Bamwe mu bakomisiyoneri bakugira inama yo kugura umutungo, bakakwihutisha cyane ariko ntibashobora kukubwira inyungu zinyongera z’amafaranga azaguhabwa numara kugura.

7. Igihe kiza cyo kugura

Abakomisiyoneri ntibashobora buri gihe gutanga inama zihariye ku gihe kiza cyo kugura cyangwa kugurisha. Ukurikije uko isoko ryifashe, hashobora kubaho inyungu zo gutegereza cyangwa gukora vuba, kandi abakomisiyoneri ntibashobora kuguha ayo makuru kereka ari inyungu ze, nahubundi ntibishoboka ko yakubwira uti ba uretse kugura muri iyi minsi ibintu byarahenze.

Reka dusoze dushimangira ko ari ngombwa gusaba abakomisiyoneri ko bakorana ubunyangamugayo no gushyira imbere inyungu kubakiriya babo kuko umukiriya ni umwami. Abaguzi bagomba kwitonda, bakabaza ibibazo byinshi mugihe cyo kugura, no gutekereza gushaka igitekerezo cya kabiri mu gihe bafata ibyemezo by’ingenzi by’imitungo.

Hari uburyo bworoshye bwa gufasha muri ibyo byose, Ku inzu.rw iyo ubonye inzu, ushobora kwandikira nyir’inzu ukamubaza ibigendanye n’inzu. uhasanga numero ze kuburyo umuhamagara ukamubaza ibigendanye nayo mbere yuko ufata urugendo ngo ugende ugiye gushaka amakuru gusa.

Ushaka kumenya byimbitse kuri ibikorwa zacu, ushobora gukanda hano ukajya ahakurikira:

Niba wumva ushyigikiye ibikorwa byacu waduha email yanyu tukabagezaho n’andi makuru arenzeho

Join The Discussion

Compare listings

Compare
Search
Price Range From To
RWAKinyarwanda